Ikaze kuri iyi nyigisho kuri kanseri y’ibere igenewe abarwayi n’abarwaza. Gutahura ko urwaye kanseri y’ibere bitera ubwoba, ariko si iherezo ry’ubuzima. Haba hakiri ikizere cy’ubuzima bwiza ndetse no gukira iyo kanseri y’ibere. Mu Rwanda, abantu benshi batahura ko barwaye kanseri y’ibere iyo kanseri yamaze gukura cyane. Akenshi biterwa n’ibinyoma, kubura amakuru yizewe, cyangwa n’impamvu z’ubushobozi aribyo bituma ubuvuzi bwayo bugorana. Ariko iyo ufite amakuru ahagije kandi yizewe kuri kanseri y’ibere, bigufasha kwifatira imyanzuro nyayo kubuzima bwawe ndetse ugafasha n’inshut zawe gufata imyanzuro ikwiye kubuzima. Iyi nyigisho y’abarwayi ba kanseri y’ibere n’abarwaza yakozwe n’inzobere z’abaganga bafatanyije n’abarwayi bakize kanseri y’ibere izagufasha kwiga iby’ingenzi kuri kanseri y’ibere, uko ivurwa, ndetse n’uburyo bwiza bwo kubaho nyuma yo kumenya ko urwaye kanseri y’ibere, mu gihe cyo kuvurwa na nyuma y’ubuvuzi bwa kanseri y’ibere. Icyakora Iyi nyigisho ntisimbura inama za muganga.
Murakaza neza 🙂