Curriculum
Course: INYIGISHO KURI KANSERI Y'IBERE
Login
Text lesson

Inyongerabyago zishobora guhindurwa

Image

  • Kunywa inzoga: Kunywa inzoga byongera ibyago byo kurwa kanseri y’ibere
  • Gutinda gusama: Kubyara umwana wambere nyuma y’imyaka 30 byongera ibyago byo kurwa kanseri y’ibere
  • Kutabyara: gutwita nibura rimwe bigabanya ibyago bya kanseri y’ibere, mugihe kudatwita bibyongera.
  • Gukoresha imisemburo: Gukoresha imisemburo y’abagore uvura ibimenyetso biza nyuma yo gucura byongera ibyago bya kanseri y’ibere. Ibi byago bigabanuka iyo imisembura ihagaritswe.
  • Umubyibuho ukabije: Kubyibuha bikabije byongera ibyago byo kurwa kanseri y’ibere
  • Konsa: Konsa bikugabanyiriza ibyago byo kurwara kanseri y’ibere. Uko umubyeyi yonsa igihe cyinini niko aba agabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.
  • Imyitozo ngororamubiri: Abagore bakora imyitozo ngorora mubiri bafite ibyago bike byo kurwara kanseri y’ibere. Kora nibura imyitozo y’iminota 150 yoroheje cyangwa iminota 75 ikomeye buri cyumweru. 
  • Imirasire: Kwakira imirasire mugatuza ukiri umwana cyangwa umaze gukura nabyo ngerera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.

 

Layer 1