Ushobora gukoresha intoki zawe n’amaso mu kureba impinduka ziri mu ibere, ikizwi nko kwisuzuma Kanseri y’ibere. Iyo hari impinduka usanzemo cyangwa ubona ko amabere yawe atandukanye, ni ngombwa ko umenyesha umuganga, kubera ko uburwayi butandukanye bufata ibere harimo na Kanseri, bishobora gutera impinduka zitandukanye ku mabere yawe.
Dore uburyo bwo kwisuzuma kanseri y’ibere uri mu rugo, ushobora kwisuzuma uryamye cyangwa se uri kwirebera mu ndorerwamo. Ikindi kandi ugomba kwibuka ko ibere ryawe rigera mu kwaha, igufa ry’urutugu ndetse naho inda ihera umanuka cyane ko ibere atari imoko ninyama ziyikikije gusa.
Nubwo kwisuzuma atari bwo buryo bwo kwemeza ko ufite kanseri y’ibere, gusa biracyari ikintu cy’ ingenzi wakorera mu rugo kugira ngo umenye ko ibere ryawe ari rizima.