Hari ubwoko bwinshi bwa kanseri y’ibere, ariko aboneka kenshi ni 3:
- Kanseri yo mu miyoboro y’amashereka: ubu nibwo bwoko bwa kanseri y’ibere bukunze kuboneka kurusha ubundi. Itangirira mu miyoboro y’amashereka.
- Kanseri y’udusabo tw’amashereka: Iyo kanseri y’ibere itangiriye mu udusabo tw’amashereka yitwa kanseri y’udusabo tw’amashereka kandi iyingiyi ikunze kuboneka mumabere yombi icyarimwe ugereranyije n’ubundi bwoko bwa kanseri y’ibere.
- Kanseri y’ibere itera kubyimba: Iyi ni kanseri ifunga imiyoboro y’amatembabuzii y’umubiri mu ruhu rw’ibere. Ibi bituma ibere ritukura rikanabyimba.