Curriculum
Course: INYIGISHO KURI KANSERI Y'IBERE
Login
Text lesson

Kwivuza ndetse no Gukomeza kubaho neza

Itsinda ry’abaganga rihora ryiteguteye kugufasha kugirango ugire ubuzima bwiza. Kwisuzumisha hakiri kare, ndetse no gukurikiza amabwiriza ya muganga bishobora kugufasha gukira kanseri y’ibere burundu. Komeza guhana hana amakuru na muganga wawe, mu gihe uri kuvurwa ndetse na nyuma yo kuvurwa  kanseri y’ibere kugira ngo ingaruka z’ubuvuzi cyangwa igaruka rya kanseri y’ibere nyuma y’ubuvuzi byitabweho hakiri kare. Mugihe urangije ubuvuzi, ni iby’ ingenzi kuganira na muganga akagufasha kubona inyandiko yerekana gahunda yo kwikurikiranisha ihamye.  Ikaba igaragaza ingengabihe yo kwisuzumisha, ibipimo by’ingenzi, ingaruka zo mugihe kirekire zikomoka ku buvuzi, hamwe n’ingamba zo kwiyitaho.  

Guhangana n’ihangayika rikabije

Kanseri y’ibere ishobora guteza guhangayika no kudatuza, bikakugora kubyihanganira.  Ni byiza kuganira na muganga wawe akagufasha. Ingamba zitandukanye zishobora gufasha, harimo nko kubona ubufasha mu mibereho, ubujyanama mu mitekerereze, ubuvuzi bufasha guhindura imitekerereze n’imyumvire,  n’imyitozo ngorora mubiri. 

Ubufasha mu mibereho bushobora kuva mu bo mu muryango wawe, inshuti, abajyanama mu myizerere, abo mukorana, abayobozi, abatanga ubuvuzi, inzobere mu buzima bwo mu mutwe n’abantu barwaye kanseri.

 

Layer 1