Curriculum
Course: INYIGISHO KURI KANSERI Y'IBERE
Login
Text lesson

Ubuvuzi bugarukira hafi

Niba kanseri y’ibere yawe ikiri ntoya kandi iri ahantu hamwe, ushobora kuvurwa na:

  • Kubagwa ibere (rikavaho ryose)

  • Kubagwa bisigasira ibere, ari nabyo byitwa gukuraho ikibyimba. 

Ubu buryo busigasira ibere nanone bukenera imirasire kugira ngo hagabanywe ibyago by’ uko kanseri yagaruka mu ibere rimwe. Ku bantu babazwe ibere nabo bashobora guhabwa ubuvuzi bw’ imirasire mu gatuza no mu nturugunyu zizengurutse ibere.

Ibere ryawe rishobora kubakwa nyuma yo kuribaga, byitwa kubaga byubaka ibere. Ni ingenzi kuvugana n’umuganga wubaka umubiri ugasobanukirwa niba wemerewe kubakirwa ibere n’igihe byabera kuko si bose babyemerewe kandi bamwe bishobora kuba akokanya cyangwa bigatinda iyo ubuvuzi bw’imirasire bukenewe nyuma yo kubagwa ibere. 

 

KWITEGURE KUBAGWA

 

Mbere yo kubagwa, ni ngombwa gusobanukirwa ibiri bugukorerwe, kand ugakurikiza inama za muganga. Muganga ashobora kugukorera ibizamini by’amaraso, cyangwa ibizamini bifotora kugira ngo amenye niba umubiri wawe wakwakira neza kubagwa. Iyo uhagaritse itabi mbere yo kubagwa, umubiri wawe ugira ububasha bwo gukira neza kandi vuba. 

 

NYUMA YO KUBAGWA

Nyuma yo kubagwa, nibyiza kuruhuka neza, ugafata imiti, kandi ugakurikiza inama za muganga. Ugakurikirana ibimenyetso bya infegisiyo, nko gutukura, kubyimba, cyangwa umuriro kandi ukamenyesha muganga wawe igihe ubonye kimwe muri byo. Imyitozo ngororamubiri idakabije yagufasha kwongera kubasha gukoresha akaboko n’urutugu bikagira agatege. Igisebe ugiha isuku ihagije kandi cyumutse kandi ugahindurisha igipfuko nkuko muganga abigusobanurira. Mbere yo kugusezerera, muganga wawe aguha amabwiriza y’ingenzi kubyo ukwiriye kwitaho, kandi ni byiza ko uvugisha muganga wawe igihe cyose ufite ikibazo.

 

Layer 1