UBUVUZI BUGERA HOSE
Ubuvuzi bugera hose ni ubuvuza bwa kanseri butangwa mbere cyangwa nyuma yo kubagwa ngo bukureho cyangwa burinde utunyangingo twa kanseri gusakara cyangwa gusakara mu zindi ngingo z’umubiri. Ubu buvuzi burimo ibice 3.
UBUVUZI BW’IMISEMBURO: Ubuvuzi bw’imisemburo bugabanya cyangwa bugahagarika gukura k’utunyangingo twa kanseri dukuzwa n’imisemburo, buhagarika umubiri gukora imisemburo cyangwa bugahagarika ingaruka z’imisemburo kuri kanseri.
UBUVUZI BUKORESHEJE IMITI: Ubuvuzi bukoresheje imiti bwica utunyangingo twa kanseri mu ibere cyangwa utwamaze kujya hanze y’ibere. Bushobora gukoreshwa mbere cyangwa nyuma yo kubagwa. Muganga wa kanseri ashobora gukoresha umuti umwe, cyangwa agahuza myinshi cyangwa akanayifatanya n’ubundi buvuzi.
UBUVUZI BUKURIKIRANA/BUBONEZA: Ubu buvuzi bukurikirana bukoresha imiti cyangwa ibindi binyabutabire bukabona kandi bukarwanya utunyangingo nyirizina twafashwe na kanseri. Muganga ashobora gukora ibizami ngo arebe uko umubiri wawe uzitwara kuri ubu buvuzi.
UBUVUZI BUKORESHA UBWIRINZI BW’UMUBIRI: Bamwe mu bagore bashobora guhabwa ubu buvuzi bukoresha ubwirinzi bw’umubiri mu guhangana na kanseri.
KUVURA UBUBABARE
Abarwayi ba kanseri bagira uburibwe, ariko kuri kanseri y’ibere ntibikunze kubaho. Uramuste ugize uburibwe, ni byiza ko uganira na muganga wawe uburyo bwiza bwo kuvura uburibwe. Mu gihe muhisemo ubuvuzi bwifashishije imiti yo mu bwoko bwa opiyoyide, muganga azakuganiriza ku bijyanye no kubatwa, ikoreshwa nabi ryayo, no kwirinda kuyikoresha ibyo itagenewe.