Abantu bamwe na bamwe basanga bafite kanseri y’ibere mu gihe bagiye mu isuzumiro risanzwe na muganga, kandi bari basanzwe nta bimenyetso bafite bya Kanseri y’ibere. Rero ni ngombwa gukoresha ikizamini cy’ibere gikoresha imisasire kizwi nka Mamogarafi (Mammography) kugira ngo hagaragare Kanseri mu ibere hatarazamo ibibyimba binini. Iyo ufite ibyago biringaniye byo kurwara kanseri y’ibere, bivuga ko udafite uturemangingo nyongerabyago twa kanseri y’ibere cyangwa abo mu muryango ba hafi barwaye iyi kanseri, ni ngombwa gutangira gukoresha ikizamini cya mamogarafi byibuze ku myaka 40. Icyakora icyemezo cyo gukoresha mamogarafi, igihe cyo gutangira kujya uyikoresha, n’inshuro zo kujya ugaruka kugikoresha biterwa n’amahitamo yawe n’ubushake byawe. Ugomba kuganira na muganga ku byiza n’ibyago bihari kugira ngo ukore amahitamo neza.