Igihe igisubizo cya mamogarafi kigaragaje ibintu bidasanzwe, muganga agusabira ibindi bizamini byisumbuyeho. Rimwe na rimwe bafata akanyama mu ibere (ako gace gato bakuye mu ibere bakajya kugapima) kugirango bagasuzume byisumbuyeho.
Ubundi buryo bwifashishwa mu gusuzuma ibere harimo:
Ese hari ibindi bizamini, nyuma yo kubona ko urwaye kanseri?
Nyuma yo gusanga urwaye Kanseri y’ibere, hari ibindi bizamini bikorwa kugira ngo hagaragare uburyo kanseri iri gukura, uko iri gukwirakwira, uko imiti imwe nimwe yakora, n’ibyago byuko kanseri yagaruka. Ibyo bizamini byifashishwa mugufata umwanzuro ku buryo bwiza bwo kuvurwa.
Ibyo bizamini ni:
Inyakira misemburo: Iyo nta nyakira misemburo ufite, ntabwo ushobora kuvurwa hakoreshejwe uburyo bw’imisemburo.
Poroteyine za HER2: Iyo ufite izi poroteyine ushobora kuvurwa hakoreshejwe imiti ikora kuri poroteyine ya HER2
Gupima utunyangingo: Ikizamini cy’utunyangingo twinshi gifasha kumenya niba kanseri iazajya mubindi bice by’umubiri cyangwa izagaruka.