Curriculum
Course: INYIGISHO KURI KANSERI Y'IBERE
Login
Text lesson

Ese nakora iki niba igisubizo cya mamogarafi kigaragaza uburwayi?

Igihe igisubizo cya mamogarafi kigaragaje ibintu bidasanzwe, muganga agusabira ibindi bizamini byisumbuyeho. Rimwe na rimwe bafata akanyama mu ibere (ako gace gato bakuye mu ibere bakajya kugapima) kugirango bagasuzume byisumbuyeho.

 

Ubundi buryo bwifashishwa mu gusuzuma ibere harimo:

  • Icyuma cya Ekogarafi: Icyuma gikoresha imbaraga z’amajwi yihuta cyane yinjira mu rugingo ruri gusuzumwa. Ayo majwi agakora ifoto ijyanye n’igice cyasuzumwe uko kigaragara. 
  • Icyuma cya MRI: Ni icyuma gikoresha imbaraga za rukuruzi na mudasobwa yo mu gufata amaforo menshi atandukanye y’ibere. 
  • Ikizamini cy’amaraso: Aha amaraso barayapima bakoreba ingano y’ ibinyabutabire birekurwa n’ urugingo ruri gupimwa. Iyo ingano yabyo itaringaniye (nyinshi cg nkeya) bishobora kugaragaza uburwayi.

Ese hari ibindi bizamini, nyuma yo kubona ko urwaye kanseri?

Nyuma yo gusanga urwaye Kanseri y’ibere, hari ibindi bizamini bikorwa kugira ngo hagaragare uburyo kanseri iri gukura, uko iri gukwirakwira, uko imiti imwe nimwe yakora, n’ibyago byuko kanseri yagaruka. Ibyo bizamini byifashishwa mugufata umwanzuro ku buryo bwiza bwo kuvurwa.

Ibyo bizamini ni:

  • Inyakira misemburo: Iyo nta nyakira misemburo ufite, ntabwo ushobora kuvurwa hakoreshejwe uburyo bw’imisemburo.

  • Poroteyine za HER2: Iyo ufite izi poroteyine ushobora kuvurwa hakoreshejwe imiti ikora kuri poroteyine ya HER2

  • Gupima utunyangingo: Ikizamini cy’utunyangingo twinshi gifasha kumenya niba kanseri iazajya mubindi bice by’umubiri cyangwa izagaruka.

Layer 1