Curriculum
Course: INYIGISHO KURI KANSERI Y'IBERE
Login
Text lesson

Inzego n’ibyiciro bya Kanseri y’ibere

Yego, ishobora gukura ndetse ikajya no mubindi bice by’umuburi wawe. Kugirango muganga wawe amenye uko akuvura n’umusaruro uzava m’ ubuvuzi, ni ngombwa ko kumenya uko kanseri ishobora gukura (bizwi nk’urwego) ndetse naho igeze ikura (bizwi nk’icyiciro). Ugomba gusobanukirwa ibyibanze kuri ibi kugirango ufatanye na muganga guhitamo ubuvuzi bukubereye. 

 

INZEGO Z’UBUKANA: Kanseri y’ibere ikurana ubuhe bukana? 

 

Utunyangingo twa kanseri y’ibere duhabwa urego rw’ubukana iyo dufashwe tugapimwa muri laburatwari. Ururwego rugaragaza uko utwo tunyangingo twa kanseri twenda gusa n’utunyangingo tuzima kandi rugakoreashwa mukumenya ubuvuzi bwiza n’ibizava mukuvura. 

  • Urwego rwa 1: Kanseri ikura gahoro kandi hari ibyago bike ko ishobora gusakara.
  • Urwego rwa 2: Kanseri ikura vuba kuruta urwego rwa 1 ariko gahoro kuruta urwego rwa 3.
  • Urwego rwa 3: Kanseri ikura vuba kandi ishobora gusakara byoroshye.

IBYICIRO: Ese kanseri y’ibere yarasakaye? 

Icyiciro cya kanseri kigaragaza ingano ndetse n’aho kanseri igeze isakara. Ibyiciro bya kanseri y’ibere bigendera ku bwoko bwa kanseri, ingano, ndetse n’ahantu ikibyimba cya kanseri kiri, no kuba kanseri yarasakaye ikagera mu bindi bice. Ibyiciro bya kanseri y’ibere ni ibi: 

 

ImageImage

 

ImageImage

 

  • Icyiciro cya 0: kanseri ntikura kandi ntiyasakaye ngo ive mumiyoboro y’ amashereka. 

  • Icyiciro cya I: icyi cyiciro kigaragaza ko kanseri ari ntoya kandi iri mu mikaya y’ibere cyangwa hafi y’intrugunyu. Icyi ni icyiciri gitoya cya kanseri y’ibere. 

  • Icyiciro cya II: Akabyimba ka kanseri > cm 2 kari mw’ibere gashobora kuba karasakaye cyangwa katarasakara mu ntutugunyu ngo kagere kure. Icyi cyiciro nacyo cyitwa icyiciro gito cya kanseri y’ibere.
  • Icyiciro cya III: Kanseri yamaze gusakara mu nturugunyu ziri hafi y’ibere, uruhu, cyangwa igituza. Iki ni icyiciro cya kanseri yasakaye bya hafi.
  • Icyiciro cya IV: kanseri yamaze gusakara iva mw’ibere igera no muzindi ngingo z’umubiri nk’ amagufa, umwijima, ibihaha, cyangwa ubwonko. Iki ni icyiciro cya kanseri yasakaye cyane.

Iyo wumvise akabyimba mw’ibere, kanseri ishobora kuba iba yari imaze imyaka ikura. Itavuwe, ishobora no kukwica. Kandi ntiyakira itavuwe, ni iby’ingenzi cyane gushaka ubuvuzi hakiri kare.

Layer 1