Curriculum
Course: INYIGISHO KURI KANSERI Y'IBERE
Login
Text lesson

Inyongerabyago zitahindurwa

Image

  • Kanseri y’ibere mu muryango: Kugira umubyeyi, umuvandimwe cyangwa umwana warwaye kanseri y’ibere byongera ibyago byo kuyirwara cyane cyane iyo yagaragaye mumyaka yo hasi.
  • Kuba wararwaye kanseri y’ibere: Kugira kanseri y’ibere mu ibere rimwe byongera ibyago byo kuyigira murindi.
  • Kugira imihango ukuri muto: Gutangira imihango mbere y’imyaka 12 byongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.
  • Gucura utinze: Gucura nyuma y’imyaka 55 byongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.
  • Igitsina: Abagore bafite ibyago byikubye inshuro 100 byo kurwara kanseri y’ibere ugereranyije n’abagabo ariko n’abagabo barayirwara.
  • Ibere rifuse: Ibere ririmo udusabo tw’amashereka, n’imiyoboro myinshi kuruta ibinure biragorana kumenya niba rifite kanseri ukoresheje mamogarame bityo bikongera ibyago byo kugira kanseri y’ibere.
  • Kuragwa impinduka mutunyangingo: Hari impinduka mutunyangingo nka BRCA1 na BRCA2 ziva ku babyeyi zongera cyane ibyago bya kanseri y’ibere gusa abazifite bose ntabwo bayirwara.
  • Imyaka myinshi: Ibyago bya kanseri y’ibere byiyongera uko imyaka yiyongera.

 

Layer 1