Curriculum
Course: INYIGISHO KURI KANSERI Y'IBERE
Login
Text lesson

Ese hari ingaruka zizanwa n’ubuvuzi?

INGARUKA Z’UBUVUZI BWA KANSERI Y’IBERE: 

Ubuvuzi bwa kanseri y’ibere bushobora gutera bimwe mu bibazo bimara amezi cyangwa se imyaka nyuma y’ubuvuzi. Aha ngaha tuganira kuri bimwe muri ibyo bibazo bikunze kuboneka kurusha ibindi. 

Ingaruka z’ubuvuzi bushiririza (Radiotherapy):  Ingaruka z’igihe gitoya harimo nko gucika intege, guhinduka ibara ry’uruhu, no kuribwa amabere. Naho ingaruka z’igihe kirekire harimo kwishushanya imitsi, guhinduka kw’ingano y’ibere, kubyimba, n’umunaniro uhoraho. 

Ingaruka z’ubuvuzi bukoresheje imiti: Ingaruka ziterwa n’ ubwoko bw’umuti bwakoreshejwe n’uburebure bw’igihe yakoreshejwe. Ingaruka zikunze kugaragara harimo umunaniro, isesemi, ibibazo byo mu rwungano ngogozi, kubura umusatsi, kubura ubushake bwo kurya (apetit), n’ibibazo by’uruhu n’inzara. Icyakora, ingaruka nyinshi zishira urangije ubuvuzi nubwo zimwe zishobora gutinda kurangira.

Layer 1