Kanseri y’ibere ibaho iyo uturemangingo tw’ibere twakuze cyane muburyo budasanzwe. Igaragara akenshi iyo umuntu yumvise akabyimba mu ibere rye, ariko ishobora no kuboneka mu isuzuma rusange mbere y’uko umuntu agira akabyimba kumvikana mu ibere. Kanseri y’ibere ikunze kwibasira abagore, ariko n’abagabo bashobora kuyirwara. Ikindi kandi Kanseri y’ibere irahererekanywa mumuryango. Uramutse wumvise akabyimba mw’ibere ryawe, wajya kwamuganga byihutirwa kuberako ubwoko bwinshi bwa kanseri y’ibere bushobora gukura bugasakara mubindi bice by’umubiri. Ikindi kandi, tumwe mu tubyimba tw’ibere ntago tuba ari kanseri, ugomba kureba muganga akakugira inama.
Ibere rigizwe n’ibice bitandukanye aribyo udusabo tw’amashereka, imiyoboro, imoko, ibinure, imikaya n’urwungano nturugunyu. Ibere rigizwe n’udusabo tw’amashereka hagati ya 15 na 20, niho amashereka akorerwa. Udusabo tw’amashereka duhuzwa n’imiyoboro myinshi ihurira ku moko. Ibere kandi rifite imitsi y’amaraso n’urwungano nturugunyu rutwara amatembabuzi. Aya matembabuzi ajya m’uduturugunyu dutoya tumeze nk’igishyimbo turi mu mubiri wose. Uduturugunyu tuba hafi y’ibere, m’ukwaha, hejuru y’igupfa ry’urutugu no mu gituza. Ibere nta magupfa rigira, rifite ibinure n’imikaya aribyo biriha ishusho.