Curriculum
Course: INYIGISHO KURI KANSERI Y'IBERE
Login
Text lesson

Amakuru atariyo kuri Kanseri y’ibere

No IMYUMVIRE ITARIYO AMAKURU NYAYO
1 Kubabara ibere bivuzeko ufite kanseri y’ibere Kuribwa mu ibere ntabwo bivuzeko ufite kanseri y’ibere ariko ntago bikwiye kwirengagizwa. Nubwo kugira ububabare bw’ibere bitemezako ari kanseri y’ibere, ububabare bw’ibere budashira cyangwa indi mpinduka yose, ni byiza ko wihutira kuyimenyesha muganga.
2 Gukomereka ibere ishobora gutera kanseri y’ibere Gukomereka ibere nti bishobora gutera kanseri y’ibere. Icyakora birashobokako kugira ibikomere bishobora gutuma hagaragara kanseri y’ibere yari isanzwe ihari itari yarasuzumwe.
3 Umugore ufite amabere manini afite ibyago byinsi byo kugira kanseri y’ibere Ingano y’amabere ntago ari inyongerabyago ya kanseri y’ibere icyakora amabere manini bishobora kugorana kuyasuzuma. Umubyibuho ukabije, amateka yo kurwara kanseri y’ibere mu muryango, n’imibereho y’ubuzima bwa buri munsi bishobora kwongera ibyago bya kanseri y’ibere. Tutagendeye ku ingano y’ibere, ni byiza guhora wisuzuma ibere, buri mwaka ugakoresha  ibizamini hamwe no gutangira gukoresha mamogarafi hakiri kare ku myaka 40.
4 Ikizamini cya mamogarafi gitera cyangwa kigakwirakwiza kanseri y’ibere. Ikizamini cya mamogarafi ni uburyo bwizewe bwo gupima kanseri y’ibere hakiri kare. Mugihe cyo gukora iki kizamini ibere bararyegeranya kugirango hafatwe amafoto ya y’imirasire yo mu bwoko bwa radio. Iri yegeranywa n’ikoreshwa ry’imirasire mike cyane ya radio ntibitera cyangwa ngo bisakaze kanseri. Ibyiza byo kubona kanseri hakiri kare biruta kure cyane ibyago ibyaribyobyose.
5 Kubika terefone mu isutiya bitera kanseri y’ibere. Kubika terefone mu isutiya bishobora kukubangamira ariko nti bitera kanseri y’ibere. Ubushakashatsi bugaragaza ko amasinyare ya terefone ntaho ahuriye na kanseri y’ibere. Abashakashatsi barakiga ku ngaruka zirambye zishobora kubaho.
6 Kanseri y’ibere irandura. Ntushobora kwandura kanseri y’ibere cyangwa kuyanduza undi. Kanseri y’ibere yirema iturutse mu turemangingo tw’ibere iyo twakuze mu buryo budasanzwe hanyuma igakwirakwira mu bice bigize ibere. Kanseri y’ibere ntishobora kwirindwa ariko ushobora kugabanya ibyago byo kuyirwara. Uharanira kugira ubuzima buzira umuze, kuzirikana ibyago byagutera kanseri y’ibere, kwisuzumisha hakiri kare kugirango kanseri y’ibere niba ihari iboneke.
7 Abagabo ntibarwara kanseri y’ibere. Abagabo nabo barwara kanseri y’ibere, bitandukanya n’uko abantu benshi babitekereza. Kanseri y’ibere ntabwo itoranya abagore gusa. N’abagabo nabo bagomba kwikora isuzuma rya kanseri cyane uri mu bwiherero, haboneka ikidasanzwe ukamenyesha muganga wawe.

 

Layer 1