Yego, yego rwose irakira. Kanseri y’ibere irakira (bivuze kose ikira ntiwongere kuyirwara), ariko biterwa nigihe yagaragariye mbere yuko ikwirakwira mu mubiri wose.
Kubijyanye no kuvura kanseri y’ibere, hari uburyo bwinshi butandukanye harimo:
Kubaga: gukuramo ibice by’uturemangingo byafashwe na kanseri
Gushiririza: Gukoresha imbaraga z’imirasire k’uturemangingo dufite Kanseri.
Kemoterapi (gukoresha imiti) : Gukoresha imiti kugirango Kanseri inshonge.
Gukoresha imisemburo: Guhagarika uturemangingo twafashwe na kanseri kuburyo tutabona imisemburo idufasha gukura
Ubuvuzi bukurikirana/buboneza: Imiti ikurikirana imiterere y’uturemangingo twafashwe na kanseri.
Gukoresha ubwirinzi bw’umubiri: Gufasha ubudahangarwa bw’umubiri guhangana na kanseri.
Uganira cyane n’umuganga wawe mugahitamo uburyo bwiza kuri wowe, ku buryo bishoboka ko hashobora kwifashishwa uburyo burenze bumwe. Ni byiza kubanza kuganira ku bijyanye n’icyo utekereza mbere yo gutangira kuvurwa, kuko bigufasha kwitegura neza.